Umubyeyi yibarutse impanga eshatu, umwe avukira ku Bitaro bya Ruli
Ku wa 26 Mata 2025, umubyeyi utuye mu mudugudu wa Gitovu, akagari ka Bumba, umurenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, yibarutse impanga eshatu.
Babiri mu bana bavukiye ku kigonderabuzima cya Muyongwe, mu gihe uwa gatatu yavukiye ku Bitaro bya Ruli aho uwo mubyeyi yahise azanwa nyuma y’uko bigaragaye ko akeneye ubundi bufasha bwihariye.
Abana bose bavutse igihe kitaragera neza (prématurés), ariko barimo kwitabwaho n’abaganga ndetse n’abaforomo b’inzobere mu kwita ku bana bavuka igihe kitageze.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruli burashimira ubufatanye bw’inzego z’ubuzima kuva ku kigonderabuzima kugeza ku bitaro byisumbuye, bwatumye ubuzima bw’umubyeyi n’abana be burindwa neza.
Turifuriza uyu mubyeyi n’impanga ze ubuzima bwiza, bakure neza kandi bagire ejo heza.