Ibitaro bya Ruli: Nta mubyeyi urapfa abyara mu mezi 20 ashize

Ibitaro bya Ruli byashimiwe intambwe ikomeye byateye mu mitangire ya serivisi biha ababigana by’umwihariko aho byagaragaje ko hashize umwaka n’amezi 8 (amezi 20), ni ukuvuga kuva mu ntangiriro za 2018 ukageza muri uku kwezi kwa Kanama 2019 nta rupfu rw’umubyeyi n’umwe wahapfiriye abyara babikesha serivisi nziza kandi inoze.

Ibyo byagaragarijwe Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard ubwo yasuraga ibikorwa binyuranye bibarizwa mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru ari kumwe n’abandi bayobozi muri Minisiteri zitandukanye (MINISANTE, MINICOFIN), agafata umwanya wo gusura n’ibitaro bya Ruli

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko ubwo Polisi yari mu kazi mu masaha y’ijoro yabanje gufata abagabo babiri bikoreye imifuka ya sima. Bamaze gufatwa ni bwo bavugishije ukuri.