MINISANTE yanyomoje ibya ruswa ivugwa mu guha abaganga bashya imyanya mu bitaro
Ministeri y’Ubuzima yabeshyuje amakuru yatambutse kuri imwe muri shene za Youtube mu Rwanda, yatangaje ko muri iyi minisiteri baka ruswa abaganga barangije kwiga kugira ngo bahabwe imyanya mu bitaro byegereye umujyi cyangwa ibyo bifuza kujyamo.
Ku itariki 27 Kanama hasohotse amashusho arimo ibaruwa yanditswe n’umuganga utarashatse ko amazina ye atangazwa, ashinja Minisante n’ibitaro kwaka ruswa abaganga [docteur généralistes] barangije kaminuza kugira ngo boherezwe mu bitaro byiza cyangwa bagumishwe mu bitaro bakoragamo imenyerezamwuga (stage).