Itsinda Helping Hands Group Ryasuye Abarwayi mu Bitaro bya Ruli
Ibitaro bya Ruli byishimiye kwakira itsinda rigari ry’abagiraneza Helping Hands Group, ryagiriye uruzinduko rwuje urukundo n’impuhwe ku barwayi barwariye muri bitaro bya Ruli.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 29 Kamena 2025, aho Helping Hands Group bagejeje ku barwayi inkunga y’ingemu zirimo ibiribwa bitandukanye, imyambaro n’ibikoresho by’isuku bigamije kubafasha kunoza imibereho yabo ya buri munsi mu gihe cy’uburwayi.
Uretse gutanga iyi nkunga, abagize itsinda basangiye n’abarwayi ijambo ry’ihumure n’inkomezi, barabasengera kandi babereka urukundo n’ubumuntu bifasha kubahumuriza no kubongerera icyizere cyo gukira.
Mu butumwa bwe, Bwana Pacifique MAZIMPAKA, Umuyobozi wa Helping Hands Group, yagize ati:
“Twaje hano dufite intego imwe: kubwira abarwayi ko batari bonyine. Inkunga yacu ni ikimenyetso cy’urukundo n’impuhwe tubafitiye, ariko ikiruta byose ni ukumenya ko turi kumwe mu rugendo rwo gukira. Twizeye ko ibi bicye tubagejejeho bibaha akanyamuneza n’imbaraga.”
Bwana NIZEYIMANA Emmanuel, ushinzwe Abaforomo n’Ababyaza akaba ari nawe wakiriye iri tsinda mu bitaro, yashimiye byimazeyo Helping Hands Group ku gikorwa cyiza bakoze. Yagize ati:
“Dushimira cyane Helping Hands Group ku mutima w’ubumuntu bagaragaje. Ibikorwa nk’ibi bifasha abarwayi kumva ko bakunzwe kandi bibatera imbaraga zo gukira. Turashimira buri wese wagize uruhare kugira ngo uyu munsi ugerweho.”
Ibitaro bya Ruli birashishikariza abantu ku giti cyabo, amatsinda n’ibigo bitandukanye gukomeza kugira umutima w’ubugiraneza no kwegera abarwayi n’abafite ibibazo bitandukanye.