“Ijwi ry’Umurwayi" Ibitaro bya Ruli byasuye Abaturage ba Rushashi muri Gakenke.
Taliki ya 4 Gashyantare 2025 – Muri gahunda Ijwi ry’Umurwayi, abaganga b’ibitaro bya Ruli basuye abaturage bo mu Kagari ka Kageyo, umurenge wa Rushashi, akarere ka Gakenke. Iyi gahunda yari igamije kuganira n’abaturage ku bibazo by’ubuzima no kubagezaho serivisi ibitaro bitanga mu bijyanye n’ubuvuzi.
Abaganga b’ibitaro bya Ruli, barangajwe imbere n’umuyobozi ushinzwe abaganga, Dr. Mumbere Judson, hamwe n’umuyobozi ushinzwe abaforomo n’ababyaza, Nizeyimana Emmanuel, batangiye basura abaturage banaganira nabo ku buryo serivisi z’ubuvuzi zitaweho neza.
Mu gihe cyo kuganira n’abaturage, bakiriye ibibazo byinshi biturutse ku mbogamizi abagenerwabikorwa bahura nazo ku bitaro byaba ibijyanye n'ubuvuzi cyangwa serivisi z’ubuzima bahabwa.
Abaganga basubije neza ibibazo byabo, ndetse banakangurira abaturage kugira isuku no kwirinda indwara kugira ngo barusheho kubungabunga ubuzima bwabo.
Mu gutanga iyi nyigisho, abaganga kandi basabye abaturage gukomeza gukorana na serivisi z'ubuvuzi, kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kuba bwiza.
Abahagarariye inzego z’ibanze bashimiye abaganga b’Ibitaro bya Ruli kandi bizeza abaganga ubufatanye mu kurushaho gukomeza guhangana no gukumira indwara.
Iyi gahunda Ijwi ry’Umurwayi ni imwe mu nzira z’ibitaro bya Ruli mu kugera ku baturage no kubafasha kugira ubuzima bwiza binyuze mu kubagezaho serivisi z’ubuvuzi ku buryo bworoshye kandi bwizewe.