Ibitaro bya Ruli byakiriye igikorwa cyo gupima no gutanga insimburangingo ku bana bafite ubumuga ku bufatanye n’umushinga CFC
Taliki 22 na 23 Mata 2025, ku bitaro bya Ruli hari kubera igikorwa cyo gusuzuma no gutanga insimburangingo (orthopedic appliances) ndetse n’inyunganirangingo (mobility aids) ku bana bafite ubumuga kuva ku ukivuka kugeza ku myaka 21.
Iki gikorwa cyateguwe n’umushinga Chance For Childhood ku bufatanye na HospitalRuli, Akarere ka Gakenke, Rwanda Biomedical Center, Rwanda Education Board, na National Council of Personal with Disabilities.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abana 156 bafite ubumuga butandukanye, bagaragaje ko bakeneye ubufasha bwo kongera kugendana icyizere no kugira uburezi bufite ireme.
Uretse gutanga insimburangingo n'inyunganirangingo, iki gikorwa kirimo igenzura ry’ubuzima rusange bw’aba bana, inama ku babyeyi ku bijyanye no kwita ku bafite ubumuga, ndetse n’ubujyanama bugamije guhindura imyumvire kuri buri umwe.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruli bushimira byimazeyo abafatanyabikorwa bose n'abitabiriye iki gikorwa cy’ingirakamaro, cyane ko gifasha abana bafite ubumuga kubona ubufasha buhamye bubafasha kubaho neza no kwinjira neza mu muryango nyarwanda.