Ibitaro bya Ruli byakiriye abaganga b’inzobere mu kuvura amaso baturutse mu Budage

Ibitaro bya Ruli byakiriye abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’amaso baturutse mu gihugu cy’u Budage, bari mu butumwa bw’akazi kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 7 Gashyantare 2026.

Aba baganga bazafasha mu gusuzuma no kuvura indwara zitandukanye z’amaso, batange ubujyanama ndetse n’ubuvuzi bwihariye ku barwayi babufiteho ibibazo. Iki gikorwa kigamije gufasha abaturage kubona serivisi z’inzobere batabanje kujya kure, no kurushaho kunoza ubuvuzi bw’amaso mu karere.

Abafite ibibazo by’amaso barasabwa kugana Ibitaro bya Ruli muri iyi minsi kugira ngo basuzumwe kandi bafashwe n’aba baganga b’inzobere.