Ibitaro bya Ruli bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, bishimira uruhare rw’abakozi mu gutanga serivisi zinoze

Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo usanzwe wizihizwa ku itariki ya 1 Gicurasi buri mwaka, nk’umwanya wo guha agaciro umurimo n’uruhare rw’abakozi mu iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage. Ku Bitaro bya Ruli, uyu munsi wizihijwe ku wa 9 Gicurasi 2025, kugira ngo utabangamira gahunda z’itangwa rya serivisi z’ubuzima.

Uyu munsi wihariye wabereye ku cyicaro cy’Ibitaro bya Ruli, waranzwe no gushimira abakozi bose ku bwitange, ubunyamwuga n’umurava bagaragaza mu kazi ka buri munsi. Ni igikorwa cyashimangiye ko umukozi ari inkingi ya mwamba mu itangwa rya serivisi zinoze kandi zifite ireme.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ruli, Dr Kaneza Deogratias yagize ati: “Turashimira abakozi bose b'ibitaro bya Ruli ku musanzu wanyu mu gutanga serivisi z’ubuzima zinoze. Muri ba mutima w’ibikorwa byose, kandi dukeneye ko dukomeza gufatanya mu kubaka ubuvuzi bufite ireme, bushingiye ku ndangagaciro, ubunyamwuga n’ubunyangamugayo.”

Muri uwo muhango, hanatangajwe umukozi wahize abandi nk’indashyikirwa mu mwaka wa 2024/2025, ari we Niyonsenga Cyprien, ushinzwe kunoza ireme ry’ubuvuzi (Quality Improvement Officer). Yashimiwe ku mugaragaro kubera ubwitange, umurava n’uruhare rwe rukomeye mu kuzamura serivisi z’ubuzima zitangirwa ku bitaro.

Abakozi bose bongeye kwibutswa ko kunoza serivisi batanga ari inshingano ya buri wese, kandi ko buri musanzu utanzwe mu buryo bw’ubunyamwuga ugira uruhare rukomeye mu kugera ku ntego z’ibitaro.

Ibitaro bya Ruli byiyemeje gukomeza guteza imbere imikorere iboneye, gushyigikira abakozi no kubongerera ubushobozi, mu rugendo rwo guharanira ubuvuzi butanga icyizere n’impinduka nziza mu buzima bw’abaturage.