Abakozi ba Ruli Hospital bakoze Umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2026

Abakozi b'Ibitaro bya Ruli bifatanyije mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2026. Uyu muganda wibanze cyane ku gusukura no kunoza isuku ahatangirwa serivisi z’ubuzima, ndetse no gushyira ku murongo inyandiko n’amadosiye akoreshwa mu kazi ka buri munsi.

Muri iki gikorwa, abakozi bakoranye umurava basukura ibice bitandukanye by’ibitaro, bategura aho abarwayi bakirira serivisi, banatunganya inyandiko kugira ngo zikorwe neza kandi ziboneke ku gihe. Ibi bigamije kunoza serivisi zihabwa abarwayi, guteza imbere isuku, no kongera imikorere myiza mu kazi.

Iki gikorwa kigaragaza umuhate w' ibitaro mu gutanga serivisi nziza, ziboneye kandi zitangirwa ahantu hasukuye kandi hateye amabengeza.