Abakozi b'Ibitaro bya Ruli bahawe ikiganiro ku Bumwe n’Ubudaheranwa na Gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Ku wa 14 Ukwakira 2025, mu kwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, abakozi batanga serivisi z’ubuzima ku Bitaro bya Ruli bahawe ikiganiro cyibanze ku gushimangira indangagaciro z’ubumwe no gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Iki kiganiro cyatanzwe n’Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Ruli, Bwana Ntampaka Anastase, cyibanze ku Ubumwe n'Ubudaheranwa ndetse na gahunda ya NdiUmunyarwanda, igamije kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n'ubudaheranwa.

Mu ijambo rye, Bwana Ntampaka yibukije abakozi b'ibitaro ko ubumwe n’ubudaheranwa ari inkingi ya mwamba mu kubaka igihugu, kandi ko buri Munyarwanda wese afite uruhare mu kubusigasira no kubukomeza. Yashimangiye ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda itari iy’amagambo gusa, ahubwo ari urugendo rwo kwiyubaka no kwiyunga rushingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo.

Yagize ati: “Kubaka ubumwe bisaba ubwitange bwa buri wese, haba mu kazi no mu mibereho ya buri munsi. Iyo dushyize imbere ubunyangamugayo, kubahana no gukorera hamwe, tuba dutanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’igihugu.”

Abakozi bitabiriye iki kiganiro bagaragaje ko kungurana ibitekerezo kuri izi ngingo bibafasha kurushaho gusobanukirwa uruhare rwabo mu kwimakaza ubumwe, cyane cyane mu kazi kabo ka buri munsi ko kwakira no kuvura abarwayi batandukanye, baturuka imihanda yose y’igihugu.

Ubuyobozi bw' ibitaro bya Ruli bwavuze ko gahunda nk’izi zigamije gukomeza kubaka umuco w’ubufatanye, ubupfura n’urukundo mu kazi, bityo serivisi zitangwa zikanozwa kurushaho.

Ukwezi kw’Ubumwe n’Ubudaheranwa kwizihizwa buri mwaka hagamijwe kuzirikana amateka igihugu cyanyuzemo no gushimangira indangagaciro zihuza Abanyarwanda bose, hagamijwe ejo hazaza heza h’igihugu.